00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’u Budage bwagabanyutseho 0,1%

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 27 August 2024 saa 12:44
Yasuwe :

Ikigo cy’ibarurishamibare mu Budage kuri uyu wa 26 Kanama 2024 cyatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwagabanyutseho 0,1% mu gihembwe cya kabiri cya 2024.

Ruth Brand, umuyobozi w’iki kigo, yabitangaje ubwo yamurikaga raporo igaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze mu gihembwe.

Yagize ati “Nyuma y’izamuka rito mu gihembwe giheruka, ubukungu bw’u Budage bwongeye gukonja mu gihe cy’impeshyi.”

Mu gihembwe cya mbere cya 2024, ubukungu bw’u Budage bwari bwazamutseho 0,2% ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023. Byari byitezwe ko mu gihembwe cya kabiri cya 2024, nta kiziyongera cyangwa ngo kigabanyuke.

Muri rusange, ubukungu bw’ibihugu by’i Burayi bwatangiye umwaka buhagaze neza, gusa buza gusubira inyuma. Byatewe ahanini no kugabanyuka k’umusaruro w’ibikorwa n’inganda, nk’uko byashimangiwe n’ikigo S&P Global.

Urwego rw’inganda rurimo guhura n’ibibazo by’igabanyuka ry’abakiriya bo hanze y’umugabane ndetse n’ibibazo by’umutekano.

Icyakoze ku Budage, Banki Nkuru y’iki gihugu ibona hari icyizere ko mu gihembwe cya gatatu ubukungu buzongera kwiyongera, ibishingiye ku bwiyongere bw’ibikorwa by’ubucuruzi.

Ariko mu rwego rw’inganda, hari impungenge ko ibibazo birubangamiye bizakomeza, bikaba bishobora gutuma habaho izamuka rito cyane muri rusange uyu mwaka.

Abakiriya mpuzamahanga b'inganda zo mu Budage baragabanyutse mu gihembwe cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .