00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukonje budasanzwe bwibasiye Amerika (Amafoto)

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 January 2025 saa 12:25
Yasuwe :

Leta nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibasiwe n’ubukonje budasanzwe, aho urubura ruri kugwa ari rwinshi ruvanze n’umuyaga, ibyatumye ibibuga by’indege n’amashuri bifungwa.

Uru rubura ruri kugwa ari rwinshi ku buryo urwageze ku butaka rufite hagati ya santimetero 15 na 30. Igituma ibintu birushaho kuba bibi ni umuyaga uruherekeza, watumye kubona intera ndende birushaho kugorana, ku buryo gutwara imodoka no kugenda mu muhanda bitoroshye.

Lerta zibasiwe cyane zirimo Ohio, Arkansas, New Jersey, West Virginia, Missouri, Kentucky, Pennsylvania, Maryland na Kansas aho nibura amashuri arenga 100 amaze gufungwa. Iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’urubura n’imvura bigendana n’ubukonje bukabije wahawe izina rya ‘Storm Blair.’

By’umwihariko igice kinini cya Canada nacyo cyagezweho n’iyi nkubi irimo imvura y’amahindu.

Byitezwe ko iyi nkubi y’umuyaga, imvura y’amahindu n’urubura, biza kwibasira Leta zigera kuri 30 muri Amerika, nyinshi muri zo zikaba zitaherukaga kwisanga muri ibi byago mu myaka irenga 10 ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .