00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene muri Argentine bwageze kuri 53%

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 27 September 2024 saa 10:49
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare muri Argentine cyatangaje ko ubukene mu gihembwe cya mbere cya 2024 bwageze kuri 53%, biturutse kuri gahunda z’ubukungu zafashwe na Perezida Javier Milei.

Javier Milei yatangije gahunda yo kwizirika umukanda, agamije kugabanya icyuho cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibivayo.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kugabanya amafaranga Leta itanga nka nkunganire yatangaga ku modoka zitwara abagenzi, ibikomoka kuri peteroli ndetse benshi mu bahoze ari abakozi ba Leta barirukanwa.

Raporo nshya igaragaza ubukungu bw’igihugu yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, yerekana ko 52.9 by’abatuye Argentine bari mu bukene, ni ukuvuga abasaga miliyoni 15.7.

Ni imibare yiyongereye kuko mu gihembwe cya kabiri cya 2023, ubukene muri icyo gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo bwari bugeze kuri 41,7%.

Ingamba za Milei zatumye izamuka ry’ibiciro mu gihugu rigabanyuka rigera kuri 4% muri icyo gihembwe, ariko ubaze izamuka ry’ibiciro ku mwaka riracyari irya mbere ku Isi kuko byazamutse ku kigero cya 263,4 %.

Milei yagiye ku butegetsi mu mpera za 2023.

Muri Argentine ubukene bwariyongereye cyane mu gihembwe cya mbere cya 2024
Ubukene muri Argentine bwatewe ahanini n'ubusumbane buri ku rugero rwo hejuru
Hari imiryango ituye mu bice birmo ubukene bukomeye, ku buryo n'aho kurambika umusaya ari ihurizo
Umurwa Mukuru wa Argentine ni Buenos Aires, uteye imbere, ariko mu gihugu hari ibindi bice biri mu bukene bukabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .