Ibi ni ibyanditswe mu ibaruwa Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Ababibumbye, António Guterres, yandikiye ibihugu bigera ku 193 bigize uyu muryango agaragaza ko kutishyura umusanzu kwabyo biri gushyira mu kaga uyu muryango.
Guterres asobanura ko UN imaranye iminsi ibibazo by’amafaranga bituruka ku kuba abanyamuryango bayo batishyura umusanzu wabo uko bikwiye, ibituma hari igihe yishyura amafaranga itakiriye.
Ati “Ibihugu byose bigomba kwishyura umusanzu wabyo kandi ku gihe cyangwa ibihugu bigahindura amategeko hagamijwe kurinda UN gusenyuka izira kubura amafaranga.”
Guterres yagaragaje ko mu 2025, imisanzu ingana na 77% yishyuwe hasigara 23% atishyuwe.
Agaragaza ko mu 2026 gusa uyu muryango usabwa kwishyura miliyoni 227$ y’imishinga itarakozwe bigendanye n’itegeko ry’uyu muryango rigena ko amafaranga atarakoreshejwe mu mishinga yari aganewe asubizwa, ibisa no gutanga amafaranga itakiriye.
Ibi bibazo kandi byatijwe umurindi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye ihagarika imikoranire ndetse n’inkunga yageneraga uyu muryango.
Amerika ni yo yari umuterankunga mukuru w’uyu muryango kuko nko mu 2022 iki gihugu cyahaye inkunga ya miliyari 17$ UN, yo kwifashisha mu bikorwa by’ubugiraneza.
Gusa mu ntangiriro za Mutarama 2026 Amerika yikuye mu miryango myinshi harimo amashami 31 ya Loni.
Perezida wa Amerika Donald Trump agaragaza ko kuva muri iyo miryango ari ukugabanya ibikorwa byo kwangiza imisoro itangwa n’abaturage ba Amerika ikoreshwa mu kujya gukemura ibibazo by’Isi aho gukemura iby’Abanyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!