00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene buranuma i Kyiv

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 26 September 2025 saa 08:13
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itatu n’igice y’intambara muri Ukraine, ubukungu bw’icyo gihugu bukomeje kugana habi ndetse n’amafaranga yo gukoresha akomeje kuba iyanga, ahanini kuko igice kinini cy’ingengo y’imari, kingana na 60% gushyirwa mu bikorwa bifitanye isano n’intambara.

Ukraine iri gusaba Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF kuyongerera inguzanyo iyiha, mu rwego rwo gubona ubushobozi bwo gukomeza intambara ariko n’ibindi bikorwa bya Guverinoma bigakomeza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ukraine yari yahawe inguzanyo ya miliyari 15$ aho miliyari 10$ zamaze gukoreshwa, ibyatumye isubira mu biganiro na IMF kugira ngo inguzanyo ihabwa yiyongere.

Iki gihugu cyari cyasabye guhabwa inguzanyo ya miliyari 37$ azakoreshwa mu myaka ibiri iri imbere kugera mu 2027, gusa nyuma yo kugenzura neza ibikenewe, ibiganiro na IMF byasubiwemo Ukraine igabasa ko yahabwa nibura miliyari 65$ mu myaka ibiri iri imbere.

Iki gihugu kigowe n’uko hejuru ya 60% by’ingengo y’imari bishorwa mu bikorwa bifitanye isano n’intambara, ku buryo kubona ubushobozi bwo kwishyura abakozi n’ibindi bikorwa bya Guverinoma atari ikintu cyoroshye.

Ubukene buranuma i Kyiv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages