00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene bukabije ku Isi bugiye kugera munsi ya 10%

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 5 October 2015 saa 08:38
Yasuwe :

Banki y’ Isi iravuga ko bwa mbere mu mateka, abatuye Isi bugarijwe n’ ubukene bukabije bagiye kugera munsi ya 10%, bikaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.

Ibi Banki y’Isi irabivuga yifashishije igipimo cy’ibyo umuntu yinjiza ku munsi bigeze ku madolari y’Amerika 1.90, bivuye ku idolari1.25 mu mwaka w’ 2012.

Ivuga ko imibare y’abari barazahajwe n’ubukene bukabije mu mwaka wa 2012 ari 12.8%, bakazagera ku 9.6% mu mpera z’uyu mwaka.

Ariko ngo kuba ubukene bukomeje kwiyongera mu bihugu by’Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bizatuma aka gace gakomeza kuza ku mwanya wa mbere mu dukennye cyane ku isi.

Nubwo Banki y’Isi uvuga ko bazava kuri 42.6% bakagera kuri 35.2% muri uyu mwaka, ngo ½ cy’ abugarijwe n’ubukene ku Isi bazaba bakibarizwa muri aka gace k’Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko iri gabanuka ry’ubukene riterwa n’uko ibihugu byose bifata iyambere mu kwiteza imbere, binateza imbere ishoramari mu buzima, uburezi, no gukorerera hamwe.

Ariko Jim Yong Kim uyobora Banki y’Isi, avuga ko iri terambere rishobora gukomwa mu nkokora n’umuvuduko muto mu iterambere ry’ ubukungu ku isi, ihuzagurika ry’amasoko mpuzamahanga, intambara, urubyiruko rwinshi rutagira akazi, n’ingaruka zikomoka ku ihindagurika ry’ikirere.

Banki y’ isi ikomeza ivuga ko ubukene bukabije bwiganje cyane mu bihugu byazahajwe n’ intambara, cyangwa ibitunzwe no gukora ubucuruzi bw’ ibyoherezwa hanze cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages