00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubujura bw’amakuru y’ikoranabuhanga bumaze kurikoroza mu 2024

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 18 July 2024 saa 09:27
Yasuwe :

Uyu munsi biragoye ko wabaho witandukanya n’ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko ryamaze kuba nk’igice cy’ubuzima bwa muntu. Uko urikoresha kenshi, ni ko na ryo rigenda rirushaho kugira ububasha ku makuru yawe, yaba ari asanzwe cyangwa ayo ufata nk’aho ari ibanga.

Mu bihe bitandukanye, abagaba ibitero by’ikoranabuhanga (hackers) bagiye binjira muri ’systems’ z’ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga, bakabyiba amakuru yabyo bwite cyangwa ay’abakiliya babyo.

Ibyo bigira ingaruka zirimo guhomba kw’ibyo bigo no gutanga amafaranga ku bagabye ibyo bitero, ndetse no guhungabana k’umutekano w’abakiliya babyo.

Kuva mu ntangiriro za 2024, hirya no hino ku Isi habaye ibitero by’ubujura ku makuru, ariko hari ibyaciye igikuba kurusha ibindi.

Igitero cyagabwe kuri Ticketmaster

Muri Kamena hatangajwe igitero cyagabwe kuri Sosiyete y’Abanyamerika icuruza amatike, Ticketmaster, hibwa amakuru y’abakiliya barenga miliyoni 560.

Amakuru yibwe yarimo amazina, aho abakiliya batuye, nomero za telefoni, n’amakuru ajyanye na ’credit cards’ by’abakiliya b’iyo Sosiyete bari hirya no hino ku Isi.

Agatsiko k’aba-hackers kiyita “ShinyHunters” katangaje ko ari ko kagabye icyo gitero, aho kasabaga ibihumbi $500 ngo katagurisha ayo makuru ku bandi bantu atagenewe.

Igitero cyagabwe kuri Synnovis

Muri Kamena, Ikigo cy’Abongereza gitanga serivisi zo gusuzuma indwara, Synnovis, na cyo cyagabweho igitero karahabutaka, biteza ibibazo bikomeye mu bitaro by’i Londres.

Icyo Kigo ni cyo laboratwari ikoreshwa n’ibitaro n’abandi batanga serivisi z’ubuvuzi muri uwo Murwa mukuru w’u Bwongereza.

Icyo gitero cyatumye abarwayi benshi bamara igihe kibarirwa mu byumweru badahabwa serivisi zimwe na zimwe zirimo no kubagwa, igikuba kiracika mu gihugu.

Amakuru afite agaciro kabarirwa muri miliyoni 300 z’ama-pound yo mu myaka itandukanye ni yo yibwe. Haketswe ko abagabye icyo gitero bashobora kuba bari mu Burusiya.

Amwe muri ayo makuru yashyizwe kuri internet mu gushyira igitutu kuri Synnovis, yari yanze kwishyura abo ’ba-hackers’ agera kuri miliyoni $50 bayisabaga.

Byavuzwe ko icyo gitero cyashobotse kuko Synnovis itari yarakajije umutekano w’amakuru ibitse nk’uko bisabwa n’u Bwongereza.

Igitero cyagabwe kuri Change Healthcare

Muri Gashyantare, Ikigo gishinzwe ibyo guhuza ubwishyu na serivisi z’ubuvuzi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Change Healthcare, cyagabweho igitero maze aba-hackers biba amakuru y’Abanyamerika benshi.

Hatangajwe ko byaturutse ku kuba imwe muri ’systems’ z’ingenzi cyane z’icyo Kigo zitari zirinzwe mu buryo bukwiye.

Ingaruka z’icyo gitero zateje ibibazo bikomeye mu mavuriro na za farumasi n’ahandi hose hatangirwa serivisi z’ubuvuzi muri Amerika.

Aba-hackers bari bibye ayo makuru byabaye ngombwa ko bishyurwa kugira ngo batange “copy” yayo, serivisi zongere zitangwe kuri gahunda.

Amakuru yari yibwe yarimo arebana n’imiti cyangwa ubuvuzi n’uko bwishyurwa, hakaba n’ay’abantu ku giti cyabo.

Nubwo umubare nyirizina w’abagizweho ingaruka n’icyo gitero utaramenyekana, icyo Kigo giteganya ko barenga kimwe cya gatatu cy’Abanyameka. Ni mu gihe imibare yerekana ko Amerika ituwe n’abakabakaba miliyoni 342.

Igitero cyagabwe kuri Sosiyete ya AT&T

Sosiyete y’Abanyamerika itanga serivisi z’itumanaho, AT&T, yagabweho ibitero karundura bibiri muri uyu mwaka, kimwe kigira ingaruka ku bakiliya bayo hafi ya bose, n’abandi benshi batari abakiliya bayo.

Muri Nyakanga iyo Sosiyete yavuze ko aba-hackers bayibye amakuru akubiyemo nomero za telefoni n’amakuru arebana no guhamagarana by’abakiliya bayo hafi ya bose, babarirwa muri miliyoni 110.

Amakuru yibwe ni ayo mu mezi atandatu yo mu 2022, hakaba n’ubwo barengeje ayo mezi.

Uburyo yibwemo, aba-hackers banyuze kuri konti iyo Sosiyete ifite muri “system” ya Snowflake, Ikigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi zo kubika amakuru kuri internet.

Amakuru yibwe ntiyashyizwe ku karubanda, ndetse hari abatekereje ko AT&T ishobora kuba yarishyuye kugira ngo abo ba-hackers bayasibe.

Ayo makuru yagaragazaga uwahamagaye n’uwo yahamagaye mu gihe runaka, n’aho bari baherereye. Yanerekanaga nomero za telefoni z’abatari abakiliya ba AT&T ariko bahamagawe n’abakiliya bayo mu gihe runaka.

Ni amakuru byavugwaga ko agiye hanze, bishobora guteza ibibazo bikomeye kuri ba nyirayo.

Icyo cyari igitero cya kabiri gikurikira icyo muri Werurwe, cyari cyagize ingaruka ku makuru y’abakiriya babarirwa muri miliyoni 73.

Icyo gihe umwe mu ba-hackers yafashe amakuru y’abo bantu arimo amazina yabo, nomero za telefoni, na address z’iposita yabo, abishyira ku rubuga ahuriraho n’abandi bose barabireba.

Bamwe muri abo bakiliya bahamije ko iyo myirondoro yashyizwe hanze ari iyabo ya nyayo.

Kugeza magingo aya AT&T ntiramenya uko ayo makuru yahishuwe, n’aho yaturutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .