Kuva ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) kimaze gufunga inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.
Karekezi Gaspard utuye mu Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango ni umwe mu bazahajwe n’izi nzoga zimusigira ubumuga ndetse ziramupfakaza.
Yavuze ko izi nzoga zamugizeho ingaruka zikomeye ku giti cye ndetse n’umuryango we muri rusange kuko zamusigiye ubumuga bwo kutabona naho umugore we bazisangiraga bimuviramo urupfu.
Ati “Umugore wanjye yagiye ku mugabo witwa Cyabingo ahakura inzoga ampaho tuyinywa ku Isabato, imuhitana ku Cyumweru nimugoroba, njyewe icyo gihe nari nkiri muzima, bigeze ku wa Mbere mu gitondo nanjye bintera guhuma. Nyuma yaho uwo mugabo witwa Cyabingo waduhaye iyo nzoga yahise imuhitana nawe ndetse n’umugore we.”
Karekezi wari usanzwe yikorera avuga ko kubera ubumuga yatewe n’izi nzoga ubu asigaye atunzwe n’ubufasha bw’abaturanyi be, atakibasha kugira icyo yikorera.
Abaturanyi b’uyu mugabo babwiye BTN TV ko bishimiye icyemezo Leta yafashe cyo guhagarika izi nzoga kuko babajwe no kubona zari zitandiye gutwara abaturanyi babo abandi zikabasigira ubumuga bwo kutabona.
Umwe ati “Twishimiye Leta kuba yahagaritse izi nzoga kuko n’abana bato bari bamaze iminsi barangiritse.”
Izi nzoga zari zimaze kuzahaza Abanyarwanda kuko mu mezi arindwi ashize zari zimaze kwica abantu 50 zitera ubuhumbyi abandi 100 abandi ibihumbi 11 zirababata.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!