00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubugome Jenoside yakoranywe muri CHUB bwahahamuye abaganga ba MSF bata akazi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 31 May 2026 saa 10:48
Yasuwe :

Mukamusonera Dévotha warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), yagaragaje ko ubugome Jenoside yakoranywe muri ibitaro, bwahahamuye abaganga b’Umuryango w’Abaganga batagira umupaka (Médecins sans Frontières: MSF) bahakoreraga bagata akazi.

Byagarutsweho ku wa 29 Gicurasi 2029, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abaganga, abarwayi, abarwaza n’abari bahungiye muri CHUB, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukamusonera watangiye gukorera muri CHUB muri Kamena 1990, yagaragaje ko harimo abaganga bari bafitiye urwango rukomeye Abatutsi, ibyaje guhita bigaragara mu 1990 ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.

Ubwo bamwe mu Batutsi bafungwaga mu byitso mu Kwakira 1990, hari bamwe barwariye Macinya muri Gereza ya Karubanda barimo na bamwe mu bari abaganga bahakoraga, bajya kwivuriza muri CHUB bagahabwa akato ntibavurwe neza kubera ari Abatutsi.

Byageze mu 1994 Jenoside imaze gutangira, impunzi zagiye zijya kuri CHUB ndetse n’inkomere za Jenoside zavaga hirya no hino nko muri Nyaruguru i Kibeho, Karama, n’ahandi.

Basanze hari n’izindi mpunzi z’Abarundi zari kuhavurirwa n’Abaganga batagira Umupaka (MSF), zari zarahunze imvururu zo mu Burundi mu 1993.

Kubera ko Jenoside yari imaze gukomera i Butare mu matariki 20 ya Mata 1994 kuzamura, hamaze no kugera abasirikare barindaga perezida bagiye gutiza umurindi Jenoside, abaganga bo muri CHUB batangiye kujya bica abarwayi ku manywa y’ihangu, bakajya kubafata mu bandi barwayi bakajya kubica, abandi bakabakuramo za serumu ngo bapfe bose, ibyatunguye cyane abaganga b’anyamahanga bari baharibahitamo guta akazi barahunga.

Ati ‘‘Abaganga ba MSF bakoresheje inama basaba impunzi n’abarwayi ko uwashobora guhunga yagenda bakajyana. Bati ‘kuva twakora aka kazi k’ubutabazi ntiturabona ibintu nk’ibi, aho tuvura abarwayi barangiza bakabatwambura kabamanura kuri burankari bakajya kubica!’’

Mukamusonera yakomeje avuga ko muri CHUB haguyemo abantu benshi, ibyatumye adasubira kuhakorera nyuma ya Jenoside kubera amashusho y’ibyahabereye yahoraga amugaruka mu maso, agahitamo kuhava akajya gusaba akazi ahandi muri Kigali.

Amb. Dr. Ngarambe François, watanze ikiganiro ku mateka ye Jenoside, yavuze ko mu yahoze ari Perefegitura Butare, Jenoside yabaye hatuye abasaga ibihumbi 700 by’abaturage, bingana na 10% by’abari batuye igihugu.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarahibasiye cyane, hicwa abasaga ibihumbi 300 basaga 20% by’abyishwe mu gihugu.

Ati ‘‘Ahari hatuye 10% by’abaturage, hishwe 20% by’Abatutsi mu guhugu. Abasaga 30% by’abari batuye i Butare barishwe. I Butare baratsembye bimarayo.”

Ibitaro bya CHUB ni byo byari ibya kaminuza byonyine mu gihugu byari biri kuri urwo rwego, ni na ho hari abaganga bari ku rwego rwo hejuru mu bumenyi icyo gihe, ariko hararenga habera ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside.

Mu baganga bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 59 abaganga 25 babaga kuri CHUB barimo na Dr. Sindikubwabo Théodore wari na Perezida wa Guverinoma yiyise iy’abatabazi. Ikindi mu baforomo 79 bahamamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, 31 bakoraga muri CHUB.

Amb. Dr. Ngarambe François yavuze ko bibabaje kuba Jenoside yaribasiye cyane iyahoze ari Perefegitura ya Butare yari igicumbi cy'intiti
Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa CHUB, Dr. Ngarambe Christian, yavuze ko biteye ipfunwe kuba umubare munini w'abaganga bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uw'abakoraga muri CHUB
Mukamusonera Dévotha warokokeye muri CHUB, yavuze ko abaganga ba MSF bumijwe na bagenzi babo bahuje umwuga bishe abo bari bashinzwe kuvura
Namwana Séraphine wigeze gukora muri CHUB akaza no kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yari yitabiriye ikigorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abiciwe muri CHUB
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko imvugo z'urwango rwateje Jenoside zikigaragara cyane mu bihugu bituranye n'u Rwanda, asaba ko mu gihe cyo kwibuka na byo byajya byamaganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages