00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UAE yishyuriye aho kuba ba mukerarugendo ibihumbi 20 bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’ikirere

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 3 March 2026 saa 10:27
Yasuwe :

Abakerarugendo bose bari mu mujyi wa Dubai ndetse na Abu Dhabi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarubu (UAE) basabiwe kutishyuzwa amafaranga y’ibintu byose bakoresheje nyuma y’uko ikirere gifunzwe.

Ibi ni ibyatangajwe n’Urwego rw’Ubukerarugendo rwo muri iki gihugu, mu itangazo rwashyize hanze risaba hoteli zo muri Abu Dhabi na Dubai gukomeza gucumbikira ba mukerarugendo zicumbikiye kugeza igihe ikirere kizafungurirwa.

Uru rwego rwavuze ko amafaranga yose yo kwakira abo ba mukerarugendo ndetse n’aho baba bizishyurwa na Leta.

Riti “Ba mukerarugendo baje hano kwishimisha bisanga baheze aha kubera ibihe bidasanzwe. Aho kugira ngo habe akavuyo buri mushyitsi wese twareba ko yitaweho. Nta muntu uzasabwa kuva aho arara kugeza igihe urugendo rwabo rwemejwe.”

Ibi bibaye mu gihe Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze iminsi bigaba ibitero kuri Iran na yo igasubiza ibyo bitero ku bihugu byegeranye birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ibyo bihugu byahise bifunga ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel bikinyuramo, ibindi bikaraswa ku bikorwaremezo byabyo.

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir na yo yahise isubika ingendo zayo zerekeza n’iziva i Doha na Dubai kubera umutekano muke uri mu karere.

Hoteli zo muri Dubai na Abu Dabhi zasabwe gukomeza gucumbikira abakerarugendo bose bagizweho ingaruka n'ifungwa ry'ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages