Iki gihugu cyasobanuye ko iki cyemezo gishingiye ku ntego y’igihe kirekire cyihaye ijyanye no kwitunganyiriza urwego rwacyo rw’ingufu, bidasabye ubufatanye n’ibindi bihugu.
Minisitiri wa UAE ushinzwe ingufu, Suhail Al Mazrouie, yagize ati "Icyemezo cya UAE cyo kuva muri OPEC kigaragaza impinduka za politiki zijyana n’amahame y’igihe kirekire arebana n’isoko."
Suhail yasobanuye ko nubwo UAE igiye kuva muri OPEC na OPEC+, izakomeza gusigasira ihame ryo kurinda umutekano w’ibikorwaremezo bitanga ingufu no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
OPEC igizwe n’ibihugu 12 birimo bitandatu byo muri Afurika. Yihariye 36% by’ibikomoka kuri peteroli bitunganywa ku Isi, kandi bivugwa ko 80% by’ibiri mu bubiko kuri uyu mubumbe ari ibyayo.
Arabie Saoudite ni yo itunganya ibikomoka kuri peteroli byinshi muri OPEC, igakurikirwa na Iraq. UAE iri ku mwanya wa gatatu, itunganya 15% by’ibitunganywa muri uyu muryango.
Ku munsi umwe, UAE itunganya utugunguru miliyoni 2,9 tw’ibikomoka kuri peteroli. Ifite intego yo kongera ubushobozi, ikazajya itunganya utugunguru miliyoni 5 ku munsi mu 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!