00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Umwana wa mbere yavutse hifashishijwe nyababyeyi y’uwapfuye

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 27 February 2026 saa 09:03
Yasuwe :

Umwana w’umuhungu yabaye uwa mbere uvukiye mu Bwongereza hifashishijwe nyababyeyi y’uwapfuye igashyirwa muri nyina.

Hugo Powell yabyawe nyina abazwe mu Ukuboza apima ibilo 3,1, avukira mu Bwongereza , ku bitaro byitiriwe Queen Charlotte’s and Chelsea Hospital bimenyerewe mu kubyaza abagore bafite ibibazo bidasanzwe. Ibi bitaro byatangiye kubyaza kuva mu 1739.

Ibintu nk’ibi byabaye inshuro ebyiri gusa mu mateka y’u Bwongereza, ariko bwo umwana akavuka hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu mugore muzima igashyirwa mu wundi mugore akabona kubyara.

Nyina w’uyu mwana uheruka kuvuka, Grace Bell yavukanye Mayer-Rokitansky-Kuster-Hauser (MRKH) , iyi ikaba indwara ituma umugore avuka afite nyababyeyi idashyitse cyangwa akavuka ntayo afite ku buryo gusama bitazashoboka. Uyu we yavutse ntayo afite.

Yagize ati “Iki ni igitangaza, ntabwo niyumvishaga ko ibi bizabaho…ndishimye birenze urugero…mfite imyaka 16 bari barambwiye ko ibi bitazashoboka”

Uyu mugore yakorewe igikorwa cyo kubagwa bamushyiramo nyababyeyi mu 2024 aho cyatwaye amasaha 7 mbere y’uko atangira ubuvuzi bumufasha gusama mu mezi yakurikiyeho. Kugeza ubu ku Isi habarurwa abana bari hagati ya 20 na 30 bavutse hifashishijwe nyababyeyi z’abapfuye.

Umwana wa mbere yavutse hifashishijwe nyababyeyi y'uwapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages