Umuyobozi wa ICO, John Edwards, yavuze ko iperereza rizareba niba amakuru abikwa na TikTok adashobora guteza ibibazo ku buzima bw’abana bato, hakubiyemo amakuru bwite yabo ashobora gushyirwa hanze no kureba niba kwirirwa kuri uru rubuga igihe kinini bidashobora kubateza ibibazo.
Ubuyobozi bwa TikTok bwabwiye BBC ko sisiteme y’uburyo bagena amakuru agezwa ku bantu yakozwe hakurikijwe amabwiriza ku buryo bagenzura neza niba amakuru bwite ndetse n’umutekano w’abana bakoresha uru rubuga bicungwa neza.
Gusa basobanuye ko nta ngamba zihariye zashyizweho zo “gukumira amakuru amwe n’amwe ngo ntashobore kugera mu bigezwa ku ngimbi n’abangavu.”
Edwards yavuze ko uburyo TikTok yubatsemo ikoresha amakuru bwite y’umuntu, cyangwa abandi bantu, ibyo akunda, ibyo yarebye ndetse n’umwanya amara areba ayo mashusho, bityo ko ikwiye gukurukiza amabwiriza yashyizweho n’u Bwongereza.
Ntabwo ari TikTok gusa igiye gukorwaho iperereza kuko hari n’izindi mbuga nkoranyambaga zizakomeza kugenzurwa harebwa niba amakuru ziha abazikoresha ajyanye n’imyaka yabo.
Si ubwa mbere TikTok ikorwaho iperereza kuko no mu 2023 yari yaciwe ihazabu ya miliyoni 12,7 z’Ama-Pound kubera gukoresha nabi amakuru bwite y’abana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!