Hancock yandikiye Minisitiri w’Intebe ibaruwa itanga ubwegure bwe, ashimangira ko yatengushye abaturage bemeye guhara byose muri ibi bice by’icyorezo.
Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, yatangaje ko yababajwe n’ubu bwegure.
Matt Hancock w’imyaka 42, yari yaragiye kuri uyu mwanya mu 2018, yahise asimburwa na Sajid Javid.
Ubwegure bwe buje nyuma yo kotswa igitutu n’abantu benshi bamusaba kuva ku nshingano ze, nyuma y’aho Ikinyamakuru The Sun gishyiriye hanze amasoto ye Hancock na Gina Coladangelo.
Ayo mafoto yafashwe na Camera yo mu nyubako Minisiteri y’Ubuzima ikoreramo ku wa 6 Gicurasi. Uwo basomanaga asanzwe ari umubyeyi ndetse na Hancock ni uko bimeze kuko bombi bafite abana batatu.
— Matt Hancock (@MattHancock) June 26, 2021


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!