Gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’ubufatanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko [UK-Rwanda Migration and Economic Development Partnership], yari yashyizweho nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’abimukira binjira muri iki gihugu.
Binyuze muri iyi gahunda, abantu bafatwa nk’abimukira binjiye bitemewe cyangwa abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza bagombaga koherezwa mu Rwanda, aho ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bwari kuzasuzumirwa, ndetse bakaba bahaherwa n’uburenganzira bwo kuhatura byemewe n’amategeko.
Gusa ariko, ubwo Ishyaka ry’Abakozi ryatangiraga kuyobora u Bwongereza iyi gahunda yarahagaritswe, Keir Starmer wari umuyobozi wayo akaba na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, arayirwanya asobanura ko amafaranga ashorwa muri iyi gahunda apfa ubusa.
Hollinrake yavuze ko Guverinoma yari ibanjirije iy’ubu yari yarafashe umwanzuro w’uko abo bimukira bagomba gufatwa ariko inshya yaje ikabisubiza inyuma.
Ati “Muri Guverinoma yabanjirije iy’ubu, twari twafashe umwanzuro w’aho bagomba gushyirwa. Twavuze ko bagomba gufungwa hanyuma bagasubizwa mu bihugu bakomokamo, cyangwa niba badashobora gusubizwa mu bihugu byabo, bakoherezwa mu Rwanda.”
Uyu muyobozi yavuze mu gihe Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu y’u Bwongereza bivugwa ko iri gushaka uruhushya rwo gucumbikira abasaba ubuhungiro ahahoze ibirindiro by’ingabo zirwanira mu Kirere bya RAF Linton-on-Ouse hafi y’Umujyi wa York, ndetse n’ibindi birindiro bibiri.
Uru ruhushya rugamije gufasha Leta guhagarika gukoresha hoteli mu gucumbikira abasaba ubuhungiro. Icyakora, abaturage bo muri ako gace bamaganiye kure icyo gitekerezo kubera ubucucike bwahita buba muri utwo duce.
Hollinrake yavuze ko abantu binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko badakwiye gucumbikirwa mu baturage.
Ati “Abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ntibakwiye kuba mu baturage. Yaba bari muri hoteli, mu nzu zicumbikira abantu benshi, mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere cyangwa mu bindi birindiro bya gisirikare.”
Hollinrake usanzwe ari Umudepite uhagarariye Thirsk na Malton, yashimagiye ko abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe bagomba gufungwa mu gihe hategerejwe ko basubizwa aho bakomoka cyangwa bakajyanywa mu kindi gihugu.
Yanasabye Minisitiri w’Intebe gukorana n’Aba-Conservateurs kuri iyi gahunda, hakarebwa uburyo bwiza bwo guhangana n’iki kibazo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!