00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Ibiciro bihanitse bizarenza amezi umunani nyuma y’intambara yo muri Iran

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 26 April 2026 saa 04:39
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’ubwongereza, Darren Jones yatangaje ko Abongereza bazahura n’izamuka ry’ibiciro mu bicuruzwa bitandukanye birimo ibiribwa, ibikomoka ku ngufu birimo lisansi na peteroli, izamuka ry’amatike y’indege mu gihe kingana n’amezi umunani, intambara ya Amerika, Israel kuri Iran niramuka irangiye.

Ibi yabitangaje ku wa 26 Mata 2026 mu kiganiro na BBC. Darren yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza igiye gufata ingamba kugira ngo hakemurwe ibibazo by’ibura ry’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli bishobora guterwa n’intambara iri kuba.

Yagize ati “izamuka ry’ibiciro rishobora kuzamara amezi umunani cyangwa akarenga bitewe n’ibibazo by’ubukungu. Bivuze ngo abaturage bacu bazahura n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, amatike y’indege, n’ibikomoka kuri peteroli bitewe n’ibibazo Trump ari guteza Burasirazuba bwo hagati.”

Ibikomoka ku ngufu n’ubwikorezi mu Burasirazuba bwo hagati byaragabanyutse ndetse hamwe birahagarara bitewe n’iyi ntambara bituma ibiciro bikomeza gutumbagira.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer, yavuze ko hari gutegurwa inama y’abayobozi izaba ku wa Kabiri yiga ku guhangana n’izamuka ry’ibiciro gusa nyuma hateganyijwe inama y’abaminisitiri izajya iba inshuro ebyiri mu cyumweru kugira ngo hafatwe ingamba zigamije gushaka umuti w’ibura ry’ibiribwa.

Kugeza ubu ubukungu bwo mu Bwongereza buhagaze nabi bitewe n’ingaruka z’intambara ya Amerika, Israel kuri Iran ndetse Ishami ry’Imari Mpuzamahanga IMF ryahinduye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu riva kuri 1,3% rigera kuri 0,8%.

Abo mu Ishyaka Liberal Democrats basabye Leta gushyira umutekano w’ibiribwa bagashyiraho uburyo bwo gufasha abahura n’ikibazo cyo kutigondera ibiribwa banasaba kugabanya imisoro.

Izamuka ry’ibiciro rishobora kumara amezi arenga umunani mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages