Ibi bije nyuma y’uko iperereza ryakozwe ryasanze hari abayobozi bakoranye n’amatsinda avugwaho gusambanya no gukorera abana b’abakobwa ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino mu gihugu mu myaka 20 ishize.
Aya matsinda azwi ku izina rya ‘Grooming Gangs’ yiganjemo Abongereza bakomoka muri Pakistan. Byagaragaye ko abakorewe icyaha biganjemo abakobwa b’abazungu, kandi bose bari bafite imyaka iri munsi ya 18.
Ku wa 26 Kanama 2025, nibwo Musk abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko yiteguye gufasha abashaka kurega abayobozi bivanze muri ibi bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorerwaga abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18.
Ati “Ndashaka gufasha abashaka kurega abayobozi bagize uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18, nk’uko Raporo ya Guverinoma y’u Bwongereza ibigaragaza.”
Musk yahise asangiza abamukurikira kuri uru rubuga raporo yerekana ko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bafashwe ku ngufu bigizwemo uruhare n’amatsinda y’Abongereza bakomoka muri Pakistan.
Muri Kamena, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yemeye ko hakorwa iperereza ryagutse kuri aya matsinda avugwaho gukorera abana b’abakobwa ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino mu gihugu mu myaka 20 ishize.
Ibi yabikoze nyuma y’aho muri Mutarama 2025, yari yibasiwe na Musk, amushinja uruhare mu ihohoterwa ryakorewe aba bakobwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!