U Bwongereza bwafashe icyemezo cyo kohereza indege z’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’aho drones za Iran zirashe ku birindiro by’ingabo zabwo biri muri Chypre, mu gihe intambara ya Amerika, Israel na Iran yari ikomeje.
Nyuma y’iki gitero, u Bwongereza bwohereje muri Chypre kajugujugu zo mu bwoko bwa Wildcat kugira ngo zihangane na drones z’ubwiyahuzi za Iran, ziganjemo Shahed.
Yagize ati “Ibi bisobanuye ko imbaraga twashyize mu gisirikare no mu rwego rwa dipolomasi zigamije kurinda abantu bacu kandi bivuze ko dufite imbaraga zo guhagarara twemye ku ndangagaciro n’amahame yacu, n’iyo twashyirwaho igitutu kugira ngo dukore ibihabanye n’ibyo.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza ntibicana uwaka nyuma y’aho Starmer yanze ko Abanyamerika bakoresha ibirindiro byabo muri Chypre bagaba ibitero kuri Iran cyangwa se mu gukumira ibyo bagabwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!