Iyi gahunda igaragaza ko ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw’Isi byiteguye gusangiza Ukraine ubumenyi n’ikoranabuhanga mu kuyifasha kwirwanaho.
Ariko iyi nkunga yonyine ntiteganyijwe guhindura cyane imigendekere y’urugamba kuko misile za Storm Shadow na SCALP Ukraine yahawe n’u Bwongereza ndetse n’u Bufaransa, kandi zari zarakoreshejwe mu kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare mu Burusiya.
Izi misile zihenze kandi zikorwa hakoreshejwe ibikoresho binyuranye ku buryo Ukraine bishobora kuzayifata igihe kirekire ngo izikorere mu gihugu cyayo.
U Bwongereza bwo bwarahiye ko buzakomeza gushyigikira Ukraine uko byagenda kose.
Ukraine imaze gutera imbere mu gukora intwaro zayo, cyane cyane drones, ariko iracyakeneye ibindi bikoresho bikomeye birimo misile zo kurwanya ibitero by’intwaro zirasa mu ntera ndende.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!