Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Trump yemeje ko we n’umugore we Melania Trump baraye banduye COVID-19.
Yagize ati “Turahita twishyira mu kato dutangire urugendo rwo gukira. Ibi tuzabasha kubinyuramo turi hamwe.’’
Leta y’u Bwongereza yabaye igihugu cya mbere cyifurije Trump n’umugore we gukira.
Avugana n’ikinyamakuru Sky, Minisitiri ushinzwe Imyubakire n’Ubutegetsi bw’Igihugu, Robert Jenrick, yatangaje ko bifuriza uyu Mukuru w’Igihugu gukira vuba.
Ati “Twese twifurije Perezida Donald Trump, umugore we hamwe n’umuryango we gukira vuba.’’
Trump hamwe n’umugore we Melania Trump basanzwemo COVID-19 ndetse bahita bafata icyemezo cyo kuba bishyize mu kato.
Ibi byabaye mu gihe muri Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yapimwe bakamusangana COVID-19. Icyo gihe Robert Jenrick yashimiye abaganga kuko barakoye ubuzima bwe.
Yakomeje ati “Tuzi uko bimera, Minisitiri w’Intebe na we bayimusanzemo, aba ashyize ku ruhande ibikorwa bya Politiki, twese twifuzaga ko we n’umugore bakira vuba.’’
Jenrick yongeyeho ko Amerika ifite abazobereye mu kwita ku mukuru w’igihugu avuga ko ari ngombwa kumukurikirana.
Kuba Donald Trump yanduye Coronavirus, bishobora kugira ingaruka ku ngengabihe y’ibiganiro mpaka byamuhuzaga na Joe Bien bahanganye mu matora ya Perezida wa Amerika muri uyu mwaka.
Kugeza ubu imibare y’abanduye Coronavirus muri Amerika ikomeje gutumbagira aho igeze kuri miliyoni 34,4 mu gihe abamaze gupfa ari 212 660.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!