U Bwongereza bwabitangaje ku wa 3 Werurwe 2026, bugaragaza ko Abanya-Afghanistan, bo bazakurirwaho na viza z’akazi.
Minisiteri y’Umutekano imbere mu Bwongereza yavuze ko mu bihe bishize umubare w’abanyeshuri baturuka muri ibi bihugu basaba viza wiyongereye. Igaragaza ko abimukira barenga ibihumbi 135 binjiye mu Bwongereza kuva mu 2021 banyuze mu nzira zemewe.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, Shabana Mahmood ati “U Bwongereza buzakomeza kwakira abantu bahunze intambara n’itotezwa ariko ntabwo uburyo bwacu bwo kwakira abanyamahanga bukwiriye gukomeza gukoreshwa nabi. Ni yo mpamvu nafashe iki cyemezo gikomeye cyo kwima viza abo muri ibi bihugu bakomeje gufatirana ubugiraneza bwacu.”
Iyi minisiteri igaragaza ko abanyeshuri bo muri ibi bihugu basaba kwinjira mu Bwongereza biyongereye bikomeye, kugeza kuri 470% hagati ya 2021 na 2025.
U Bwongereza bukomeje guhura n’ibibazo by’abimukira. Byabaye bibi cyane ubwo abo mu Ishyaga ry’Abakozi bajyaga ku butegetsi bagakuraho uburyo bwari bwarashyizweho bwo guhangana n’iki kibazo burimo no kohereza abimukira mu Rwanda.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yatangaje ko abimukira batemewe n’amategeko binjiye muri icyo gihugu bifashishije ubwato buto mu 2025 ari 41.472.
Ni umubare uri hejuru kuko ari ku nshuro ya kabiri hinjiye abantu benshi mu Bwongereza guhera mu 2018.
Ibi byaherukaga mu 2022 aho hinjiye abantu 45.774 bakoresheje ubwato buto bunyura mu nzira izwi nka English Channel, ihuza u Bufaransa n’u Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!