Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatatu mu mijyi ya Margate na Ramsgate iri ku nkengero za Kent, aho kunywa inzoga mu ruhame bizabuzwa mu bice by’ingenzi byo hagati mu mujyi umwaka wose. Polisi izaba ifite ububasha bwo kwambura inzoga umuntu uwo ari we wese uzifatirwa ayinywa. Ubyanze azajya ahanishwa amande ashobora kugera kuri 1.000£.
Nubwo kunywa inzoga mu ruhame byemewe mu bice byinshi by’u Bwongereza na Wales, inzego z’ibanze zikomeje gukoresha amategeko yihariye yitwa Public Spaces Protection Orders (PSPOs) mu kugabanya imyitwarire mibi igaragara mu bice bitandukanye.
Mu mujyi wa Margate, inzego z’umutekano zigaragaza ko ibikorwa by’urugomo n’imvururu bifitanye isano no kunywa inzoga bingana na 73% by’ibyaha byose byitabwaho n’abapolisi, bikagira uruhare mu kwangiza isura y’umujyi no guteza umwanda n’imirwano yo mu mihanda.
Polisi kandi ivuga ko hari umubare munini w’urubyiruko n’abashyitsi baturuka mu bindi bice bakoresha gari ya moshi bakaza ku nkengero z’inyanja mu bihe by’ubushyuhe n’ikiruhuko, bigatera imvururu n’imirwano.
Abacuruzi bo muri ibyo bice bavuga ko iyi myitwarire ituma ibikorwa by’ubucuruzi bigenda nabi, bamwe bakavuga ko bashobora no kuva muri ako gace burundu.
Nubwo bamwe bashyigikiye iki cyemezo nk’intambwe yo kugarura ituze, abandi banenze bavuga ko ari igitugu kandi ko ikibazo nyamukuru ari ugukaza umutekano kurushaho aho gushyiraho izindi mbogamizi ku baturage bubahiriza amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!