U Bwongereza bwavuze ko RDC itakoze impinduka zasabwaga hashingiwe ku mategeko mashya ajyanye no gusaba ubuhungiro, yatangajwe mu kwezi kwa Ugushyingo.
Kubera iyo mpamvu, abaturage bo muri RDC ntibazongera guhabwa ubufasha kuri serivisi zijyanye na Visa zihuse kandi Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza yatangaje ko abanyacyubahiro n’abanyapolitiki baturuka muri RDC batazongera guhabwa serivisi z’umwihariko zigenerwa abayobozi iyo binjira mu Bwongereza.
Hagati aho, u Bwongereza bwatangaje ko Angola na Namibia byemeye kongera imbaraga mu kwakira abaturage babyo basubizwa mu bihugu byabo, nyuma yo kubwirwa ko na byo bishobora gushyirirwaho ibihano kimwe na RDC.
Bivugwa ko ibihugu bizanga gukurikiza amabwiriza mashya y’u Bwongereza bishobora guhanwa, ntibizongere kwemererwa guhabwa visa.
Hashingiwe ku mpinduka leta y’u Bwongereza yashyizeho mu bijyanye no kwakira abimukira, abashaka ubuhungiro buzajya butangwa by’agateganyo aho kuba by’igihe kirekire, mu gihe inkunga y’icumbi yahabwaga abasaba ubuhungiro izakurwaho, ndetse hashyirweho uburyo bushya bwemerera abantu kwinjira mu Bwongereza, kandi hagenwe n’umubare w’abinjira banyuze muri iyo nzira.
Ubwo u Bwongereza bwatangazaga iyi gahunda, bwaburiye ibihugu ko ibitazemera kwakira abaturage babyo bari mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bishobora gufatirwa ibihano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!