Umuvugizi w’iyi gahunda izwi nka Brexit mu ishyaka ry’abakozi, Keir Starmer, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko muri iyi kamarampaka hazaba harimo n’amahirwe yo guhitamo kuguma muri EU.
Mu 2016 nibwo u Bwongereza bwatoye Brexit, bitandukanye ariko n’uko ishyaka rya Minisitiri w’Intebe, Theresa May ryari ribishyigikiye; iri shyaka ry’abakozi ryo wabonaga risa n’iririmo ibice.
Starmer yabwiye abitabiriye inama y’iri shyaka yabereye mu Mujyi wa Liverpool ko igihe ibyo May yaba yumvikanye na EU bitabashimije, bazatora ko bidashyirwa mu bikorwa.
Yakomeje agaragaza ko icyo bifuza ari uko byakorwa binyuze mu matora rusange, ariko mu gihe byaba bidakunze bashakisha ubundi buryo burimo n’ubukangurambaga bushyigikira iyi kamarampaka ya kabiri.
Iri shyaka ritangaje ibi mu gihe ku Cyumweru May yari yagaragaje ko adashyigikiye na gato indi kamarampaka, kuko byaba ari ugusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu kugera kuri Brexit.
Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ateganya ko kwikura muri EU k’u Bwongereza bizashyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2019.



















TANGA IGITEKEREZO