Kuri wa 25 Gashyantare 2025, ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko nubwo bigoye, ingano y’inkunga yoherezwaga mu mahanga igomba kuva kuri 0,5% ikagera kuri 0,3% by’umusaruro mbumbe w’icyo gihugu.
Ati “Iki ni icyemezo kigoye kandi kibabaje kugifata, ntabwo ari itangazo nishimiye gutanga.”
Yakomeje avuga ko bakwiriye gukora ibishoboka byose bakongera kubaka iterambere ry’igihugu haherewe ku mutekano wacyo.
Nubwo bizagenda bityo ariko, Starmer ashimangira ko ibikorwa byo gutera inkunga ibikorwa byo kwita ku kiremwamuntu muri Sudani, Ukraine ndetse na Gaza byo bizagumaho.
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Bwongereza, Dr. Philip Goodwin, yavuze ko kuba igihugu kigiye kugabanya inkunga cyoherezaga mu mahanga, bizatuma abana babarirwa muri za miliyoni babaho nta bwisungane mu kwivuza, nta byo kurya bihagije kandi badafite ubushobozi bwo kwiga.
Ati “Mu gihe ibibazo by’umutekano muke ku Isi bigikomeje kwiyongera, nta gushidikanya ko iki cyemezo kizagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu."
Imibare ya OTAN igaragaza ko u Bwongereza bwakoresheje 2,3% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu bijyanye n’umutekano mu 2024. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, ayo mafaranga yari miliyari 53,9£.
Biteganyijwe ko aya mafaranga azazamuka agera kuri miliyari 56,9£ mu 2024/25, na miliyari 59,8£ mu 2025/26.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!