00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bugiye kugabanya abaganga bize mu mahanga

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 1 July 2025 saa 07:38
Yasuwe :

Abaganga bize mu Bwongereza bagiye guhabwa amahirwe yihariye mu kubona akazi mu Kigo cy’Ubuzima cya Leta (NHS), hagabanywa abanyamahanga binjira muri iki kigo.

Biri mu biteganywa muri gahunda nshya y’imyaka 10 y’icyo gihugu, igamije kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu bijyanye n’abakozi.

Ni gahunda nshya izibanda ku kugabanya ubukererwe mu gutanga serivisi z’ubuvuzi no kurwanya ubusumbane buri mu gihugu.

Iyo gahunda iteganya kugabanya abakozi bashya ba NHS baturuka hanze y’igihugu, ku buryo batagomba kurenza umuntu umwe ku bakozi 10 bashya.

Ibi bigamije kuvugurura uburyo busanzwe bukoreshwa, aho muri iki gihe abaganga bashya bangana na bibiri bya gatatu bakomoka mu mahanga.

The Times yatangaje ko mu nyandiko yabonye, igaragaza ko iby’ibanze abaganga bazasabwa harimo gushyira imbaraga mu gufasha abarwayi gusubira mu mirimo yabo vuba, mu rwego rwo gufasha Leta kugabanya amafaranga agenda ku kubafasha mu bijyanye imibereho.

Muri Gicurasi ubwo abaganga barimo gutora ku cyemezo cyo gukora imyigaragambyo banenga izamuka rya 4% ry’umushahara, Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza Wesley Paul William Streeting, yemeye ko NHS itita neza ku baganga, ariko abasaba kutajya mu myigaragambyo.

Ati “Ikibazo ntabwo ari umushahara gusa, ahubwo NHS ishobora no kuba ari umukoresha mubi.”

Wesley Paul William Streeting yavuze ko iyo myigaragambyo ishobora gutesha agaciro intabwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abarwayi, kandi ko ikwiye kuba amahitamo ya nyuma.

Yongeraho ko bidakwiriye ko igihugu gishora amafaranga menshi mu kwigisha abaganga, ariko ntikibareke ngo bakore imbere mu gihugu.

Imibare y’Ishyirahamwe ry’Abaganga mu Bwongereza yerekana ko abize ubuvuzi bagera ku 33.108 bari basabye imyanya ibarirwa muri 13.000 gusa. Muri aba, 12.305 ni abize mu Bwongereza, na ho 20.803 baturutse mu mahanga.

Abize ubuvuzi baturuka hanze biyongereye inshuro ebyiri mu myaka ibiri, mu gihe ab’imbere mu gihugu biyongereyeho kimwe cya gatatu gusa.

Mu 2023, abaganga bashya binjiye muri NHS, abangana na 68% baturukaga hanze y’u Bwongereza, mu gihe mu 2017 bari 47% gusa.

U Bwongereza bugiye kugabanya abaganga bize mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages