00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bugiye gufasha Ukraine kubaka igisirikare gikomeye kizahangana n’u Burusiya

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 29 April 2025 saa 06:12
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Minisiteri y’ingabo mu Bwongereza, John Healey, yavuze ko bagiye kohereza abasirikare muri Ukraine mu rwego rwo gufasha iki gihugu kongera kubaka igisirikare gikomeye.

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, atangaje agahenge k’iminsi itatu.

Mu cyumweru gishize ni bwo u Bwongereza n’u Bufaransa biherutse kugirana ibiganiro n’ibihugu biri mu muryango wa OTAN aho byagarukaga ku buryo byakohereza ingabo muri Ukraine mu cyo bise ‘coalition of the willing’ mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yaba ihagaze.

The Telegraph iherutse gushyira hanze ibaruwa Healey yoherereje Minisitiri w’Ingabo James Cartlidge mu cyumweru gishize.

Muri iyo baruwa, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Bwongereza yagize ati “ Icyo tugomba kwibandaho ni ukongera kubaka igisirikare cya Ukraine kigezweho kandi gishoboye, aho gukomeza gutanga ubufasha mu bikorwa by’intambara."

Healey yavuze ko intego yabo ari ukubakira Ukraine igisirikare gikomeye kugira ngo izabashe guhangana n’ibitero u Burusiya buyigabaho, ndetse ko nibiba ngombwa ingabo z’u Bwongereza haba izo mu kirere cyangwa mu mazi zizakomeza gucunga umutekano muri Ukraine.

Healey yakomeje avuga ko ibizakorwa byose bizagengera ku murongo wa Donald Trump kugira ngo hagerweho amahoro arambye hagati ya Kyiv na Moscow.

Ingabo zo mu bihugu byo mu Burengerazuba ni zo zicunga umutekano ahantu hatandukanye muri Ukraine harimo ibyambu n’inganda z’ingufu za kirimbuzi ndetse n’ibikorwa by’imyitozo.

Gusa u Burusiya ntabwo bushyigikiye ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeza kohereza ingabo muri Ukraine.

Umunyamabanga w’akanama k’igihugu ku mutekano ku Burusiya, Sergey Shoigu, yavuze ko kuba ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba ziri muri Ukraine bishobora gutuma habaho ubushyamirane butaziguye hagati y’Uburusiya na OTAN ndetse ko bishobora gutera intambara ya gatatu y’Isi.

U Bwongereza bugiye kohereza ibasirikare muri Ukraine kubafasha gutanga ubufasgha bwo kubaka igisirikare gikomeye kizahangana n'ibitero by'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .