Imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye imyigaragambyo imbere y’icyicaro cya Televiziyo BBC i Londre mu Bwongereza kuri uri uyu wa Gatandatu, nyuma y’aho ikoreye filimi “Rwanda’s Untold Story" kuri Televiziyo BBC2 igafatwa nk’ifobya jenoside.
Imiryango y’abacitse ku icumu yandikiye Umuyobozi Mukuru wa BBC, Tony Hall yamaganira kure iyo firimi yayobowe na John Conroy ikorwa n’umunyamakuru w’Umwongerezakazi Jane Corbin.
Rwanda’s Untold story igaragaza ko Perezida Kagame na FPR ari bo barashe indege ya Habyarimana, kandi ko bafite uruhare rugaragara muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Igaragaramo ubuhamya bw’abantu bari mu buhungiro, Abanyamerika bakoze ubushakashatsi ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana n’abandi benshi batunga urutoki Leta y’u Rwanda mu iyicwa ry’abantu.
Umwanditsi Andrew Wallis, wanditse igitabo “Silent Accomplice” yaganiriye n’ikinyamakuru The Independent, yibaza impamvu iyo filimi yirengagiza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko iyi filimi yakozwe hari icyo igamije.
Ati “Siniyumvisha uburyo batinyuka kuvuga ko ari Abatutsi 200.000 baguye muri Jenoside ahubwo bakumvikanisha ko Abahutu 800.000 bishwe na RPF.”
Mu Rwandiko bashyikirije BBC, imiryango y’Abarokotse Jenoside bareze BBC ko itigeze ivugisha abahuye n’amarorerwa muri Jenoside mu 1994.
Bagize bati ”Kuba BBC yaravugishije abahakana Jenoside ntiyigera yumva ubuhamya bw’uwayirokotse n’umwe byerekana agasuzuguro ifitiye abarenga miliyoni bayiguyemo.”
Iyo baruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo mpuzamahanga y’Abongereza ya BBC yashyizweho umukono na Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora Ibuka, Yvonne Kabanyana uyobora AVEGA, Jean de Dieu Mirindi uyobora AERG na Charles Habonimana uyobora GAERG
.
BBC yatangaje ko imaze kwakira ubutumwa 18 bwamagana iyo filimi, n’ubundi 10 buyishimira.
Umuvugizi wayo yatangaje ko ihakana yivuye inyuma ko filimi Rwanda’s Untold Story igamije gupfobya Jenoside kuko yavugishije umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi n’umuntu ufungiwe Jenoside wiyemereye ubwe ko yishe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO