00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abarenga ibihumbi 10 bahuye n’ikibazo cyo guhamagara kuri telefoni

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 January 2025 saa 10:08
Yasuwe :

Benshi mu batuye mu Bwongereza bakoresha serivisi za Sosiyete y’itumanaho yitwa Three, bahuye n’ikibazo ku mikorere y’ihuzanzira [network] y’iyi sosiyete, ku buryo batabashaga guhamagara cyangwa ngo bahamagarwe ndetse kugeza magingo aya hari abakiri guhura n’iki kibazo.

Urubuga Downdetector rukurikirana ibibazo by’imbuga zifashisha internet zikora nabi, rwaraye rutangaje ko ahagana saa Cyenda, byibuze abantu 10.000 bagizweho ingaruka n’icyo kibazo.

Uretse abakoresha serivisi za Three, n’abafatabuguzi b’amasosiyete akoresha umuyoboro wa Three nka sosiyete ya Smarty n’iya iD Mobile, na bo bagizweho ingaruka kubera iki kibazo.

Ingorane zari ziri mu guhamagara gusa kuko internet yo yakomeje gukora nk’uko bisanzwe.

Nyuma y’amasaha make, abatekinisiye ba sosiyete ya Three bavuze ko bamaze gutahura aho ikibazo kiri, nubwo batigeze batangaza igihe kizakemukira.

Three ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 10,5 mu Bwongereza gusa, aho benshi muri bo bifashishije imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ingorane bahuye na zo kubera iki kibazo.

Sosiyete ya Three ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 10,5 mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages