Ihuriro ry’abaganga bato mu Bwongereza ryatangaje ayo makuru ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2026.
Mu byo abo baganga bagombaga kujya mu myigaragambyo bijujutira harimo imishahara mito n’ibibazo bikomeje gutuma abari muri ako kazi bakavamo bakajya gushakira ahandi.
Ibikorwa by’imyigaragambyo byari biteganyijwe guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.
Guhagarika imyigaragambyo bibabaye ku nshuro ya 16 guhera mu 2023. Ihuriro ry’Abaganga risaba ko hakemurwa ibibazo bijyanye n’imishahara n’ibindi bikigaragara mu rwego rw’ubuvuzi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abaganga mu Bwongereza, Jack Fletcher, yasobanuye ko nta myigaragambyo yabaho mu gihe hari inyongera nziza yaba yongewe ku bakozi bakora mu rwego rw’ubuvuzi.
Ati “Twahoze iteka tubigaragaza mu buryo busobanutse, nta myigaragambyo ikenewe mu gihe twakiriye ubusabe bwiza bw’ibishobora kongererwa ku banyamuryango bacu.”
Yavuze ko abaganga ari bo bagomba kwitorera niba ubwo busabe bubanyuze, butabanyura bagakomeza n’imyigaragambyo mu kwezi gutaha.
Mu byo bari basabye harimo ko umushahara w’abaganga wakongerwaho nibura 3,5% muri uyu mwaka.
Binateganyijwe kandi ko umushahara uziyongera kugera nibura kuri 6,6% bitarenze Mata 2027, bikazakomeza kwiyongera.
Minisitiri w’Ubuzima, James Murray, yashimye icyo cyemezo cyo guhagarika imyigaragambyo, yemeza ko ari amahirwe yo gukemura ibibazo bimaze iminsi muri uru rwego no kugena icyerekezo gishya.
Ni ku nshuro ya 16 abaganga bateguye imyigaragambyo kuva Ishyaka ry’Abakozi ryafata ubutegetsi mu 2024.
Abaganga bato cyangwa bakimenyerezwa umwuga mu Bwongereza, bamaze kubona nibura inyongera ya 33,4% mu gihe cy’imyaka ine ishize harimo n’inyongera ya 3,5% muri uyu mwaka.
Guhera muri Werurwe 2026, ku mwaka batangiye guhembwa guhera kuri £40.900 ku muntu umaze umwaka mu kazi, no hagati ya £52.656 na £73.992 ku bamaze imyaka ibiri n’itatu.
Icyakora, ishyirahamwe ry’abaganga ryitwa British Medical Association (BMA) ryavuze ko nubwo habayeho iyo nyongera, umushahara wabo ukiri hasi ho hafi 20% ugereranyije n’uwariho mu 2008 iyo harebwe ku izamuka ry’ibiciro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!