00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongerera: Abimukira biyita abaryamana bahuje ibitsina ngo bahabwe visa zibagumishayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 April 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko mu Bwongereza cyashinjwe guhimbira abimukira ibyangombwa bigaragaza ko baryamana n’abo bafite ibitsina bisa, hagamijwe kubafasha kubona visa zibemerera kuguma muri iki gihugu.

Abakoresha aya mayeri ni abageze mu Bwongereza bagahabwa visa zo kwiga, iz’ubukerarugendo cyangwa iz’abakozi ariko zikaba zenda kurangiza igihe bemerewe kuguma ku butaka bw’u Bwongereza.

Kimwe mu bigo by’abanyamategeko mu Bwongereza kibafasha guhimba ibyangombwa birimo inyandiko zemeza ko baryamana n’abo bahuje ibitsina, kubona amafoto n’ibyangombwa bya muganga bibihamya.

Abanya-Pakistan n’Abanya-Bangladesh bajya gusaba ubuhungiro bavuga ko bafite ubwoba bwo gusubira iwabo kuko bagirirwa nabi.

U Bwongereza bugira gahunda zifasha abimukira badashobora gusubira iwabo mu gihe bigaragara ko bashobora kugirirwa nabi. Muri Bangaladesh na Pakistan kuryamana n’abo bahuje ibitsina ni icyaha.

BBC yanditse ko abafite ibibazo nk’ibyo bangana na 35% by’abasabye ubuhungiro bageze ku bihumbi 100 mu 2025.

Mu icukumbura ryakozwe na BBC, ikigo kimwe gitanga ubufasha mu by’amategeko bagezeho bashaka ubufasha ngo babone ibyangombwa bihimbano, babasabye 7000 by’Ama-Pound, kinavuga ko ibyago by’uko ubusabe bwasubizwa inyuma biri hasi cyane.

Umwe mu bakora muri ibyo bigo yavuze ko amaze imyaka 17 akora aya manyanga ndetse babwiye uwashakaga amakuru yazavana n’umugore we muri Pakistan na we akihindura uryamana n’abo bahuje ibitsina.

Abatanga ubufasha bakorera ahantu h’ibanga bakigisha abashaka ibyangombwa ibyo bazasubiza muri Minisiteri y’Umutekano, ndetse bagasobanurirwa ko mu gihe bahawe iyi visa hari ibyago byinshi byo kuzabona indi.

Nta buryo bwo gusuzuma ko umuntu aryamana n’abo bahuje ibitsina buhari uretse kugendera ku byo ubazwa yivugiye akabihamya.

Imibare yo mu 2023 igaragaza ko Ababanya-Pakistan basaba ubuhungiro bavuga ko batinya kugirirwa nabi kubera uko biyumva mu byerekeye igitsina kuko ari 42%.

Abashinzwe gusuzuma ubusabe bavuga ko byaba byiza u Bwongereza buhagaritse gutanga visa zo kwiga ku baturuka muri Pakistan nk’uko biheruka gukorwa kuri Afghanistan, Cameroun, Myanmar na Sudani kubera gukoresha nabi visa bahawe.

Abimukira batangiye kwihindura abaryamana bahuje ibitsina ngo bashobore kugumayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages