00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Urubyiruko rudakozwa ibyo gushaka mu ntandaro z’igabanyuka ry’abaturage

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 10 June 2026 saa 04:37
Yasuwe :

U Buyapani bukomeje guhura n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’abaturage nyuma y’uko imibare mishya igaragaje ko umubare w’abana bafite munsi y’imyaka 15 wageze ku rwego rwo hasi rutigeze rubaho.

Muri Gicurasi 2026, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere n’Itumanaho yatangaje ko abana bari munsi y’imyaka 15 bageze kuri miliyoni 13,29, bagabanyutseho ibihumbi 350 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Kugira ngo ubyumve neza mu 1950 abana bari munsi y’imyaka 15 bari bagize 35,1% by’abaturage bose ariko nyuma y’imyaka 50 gusa, aba bana bari 14,5% by’abaturage.

Nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye iki kibazo cyarananiranye. Mu 2025 abana bari munsi y’imyaka 15 bagize 10,8% by’abaturage bose.

Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishingiye ahanini ku igabanuka rikabije ry’abana bavuka. Igabanyuka ry’abaturage mu Buyapani riri ku muvuduko wo hejuru kurusha no mu bihugu bikize byo mu Burayi.

Impuzandengo y’abana umugore umwe yibaruka iri munsi ya 1,2 ku rwego rw’igihugu, mu gihe mu Murwa Mukuru Tokyo bisa n’aho batakibyara kuko iri kuri 0,99.

Ibi kandi bifitanye isano n’igabanuka ry’abashyingiranwa ndetse n’urubyiruko rwinshi rutakigaragaza ubushake bwo gushinga ingo cyangwa kubyara.

Nubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo gushishikariza abaturage kubyara no gufasha imiryango, ikibazo gikomeje gufata indi ntera, bituma impungenge ziyongera ku hazaza h’ubukungu n’imibereho y’iki gihugu kiri mu bikize ku Isi.

Abana bavuga babaye bake cyane mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages