00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani na Finlande bishaka gushyira Espagne mu kato kubera abimukira hafi ibihumbi 50 bayinjiyemo mu ijoro rimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 July 2026 saa 03:54
Yasuwe :

U Butaliyani na Finlande byagaragaje ko bishyigikiye igitekerezo cyo gukura Espagne mu bihugu biri muri Schengen, nyuma y’uko abimukira bagera ku bihumbi 49 binjiye muri Espagne mu gace ka Ceuta, mu gihe cy’amasaha 24 gusa.

Ceuta ni agace ka Espagne gaherereye ku nkombe zo mu Majyaruguru ya Afurika, gahana imbibi na Maroc. Gafatwa nk’imwe mu nzira abimukira bakoresha bashaka kugera ku mugabane w’u Burayi.

Ku wa Kane, abantu babarirwa mu magana, biganjemo abagabo n’ingimbi, binjiye muri Ceuta mu buryo butemewe n’amategeko. Bamwe bambutse uruzitiro rutandukanya Maroc na Ceuta, mu gihe abandi bagerageje kwambuka boga mu nyanja.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Espagne yatangaje ko muri iryo joro ryo ku wa Kane, abimukira bagera kuri 49.000 binjiye muri Ceuta mu masaha 24, bamwe banyuze ku butaka abandi banyuze mu nyanja baturutse muri Maroc. Iki kibazo cyateje impungenge mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yavuze ko ashyigikiye ko Espagne iba ihagaritswe muri gahunda Schengen yoroshya ingendo mu batuye ibihugu byinshi by’i Burayi.

Yavuze ko Espagne yananiwe gucunga neza umupaka wayo.

Finlande na yo yatangaje ko iri gutekereza ku gukura Espagne muri Schengen. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Finlande, Mari Rantanen, yavuze ko Espagne yananiwe kurinda umupaka wayo ku bantu bo hanze ya Schengen.

Iki cyemezo cy’u Butaliyani cyatumye Espagne igaragaza uburakari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Espagne, José Manuel Albares, yanenze icyo yise amagambo agamije gushaka inyungu za politiki, avuga ko igihugu cye cyari gikeneye ubufatanye bw’ibihugu by’u Burayi aho gushinjwa. Yongeyeho ko yahamagaje Ambasaderi w’u Butaliyani muri Espagne kugira ngo amusobanurire imyitwarire y’igihugu cye.

Byatangiye bite?

Abantu benshi binjiye muri Ceuta nyuma y’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umupaka wa Maroc na Espagne wafunguwe.

Ikinyamakuru El País cyatangaje ko ayo makuru y’ibihuha ashobora kuba ari yo yatumye abantu benshi berekeza ku mupaka.

Bamwe mu bimukira bavuze ko bumvise amakuru avuga ko umupaka wafunguwe, maze bahita bajya kugerageza amahirwe yabo. Umwe muri bo, Fatima Zahra, yabwiye AFP ko yari yabwiwe n’inshuti ko umupaka wa Ceuta wafunguwe nijoro, ahita afata icyemezo cyo kujyayo.

Abandi bavuze ko bari bazi ko bashobora kubona akazi cyangwa ubuzima bwiza muri Espagne, ariko bamwe bagaruwe n’inzego z’umutekano.

Muri uyu muvundo, abantu nibura 19 bapfuye bagerageza kwambuka bava muri Maroc bajya muri Ceuta. Abenshi bapfuye bagerageza koga bambuka inyanja.

Abayobozi ba Espagne batangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, kuko hari abandi bari bagerageje kwambuka mu buryo butemewe.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Espagne yohereje izindi ngabo n’abapolisi muri Ceuta, barimo abashinzwe ibikorwa byo mu mazi, indege zitagira abapilote ndetse n’ibikoresho byo kongera umutekano ku mipaka.

Iki kibazo cyongeye guteza umwuka mubi hagati ya Espagne na Maroc, nyuma y’imyaka myinshi ibihugu byombi bigirana ibibazo bijyanye n’umutekano ku mipaka n’abimukira.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Espagne yatangaje ko abimukira bagera kuri 49.000 binjiye muri Ceuta mu masaha 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages