Iri tegeko rivuga ko nta muntu wemerewe kunywera itabi ahantu hari abantu benshi yaba mu muhanda ndetse n’ahandi. Ni mu gihe ahari abantu bake umuntu yemerewe kurinywa yitaruye abantu muri metero 10, iryo tegeko rikaba ryatangiye gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2025.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Milan, Anna Scavuzzo, yavuze ko iri tegeko ryashyizweho rigamije gukomeza kubungabunga ubuzirantege bw’umwuka mu mujyi ndetse no kurinda abaturage ingaruka zo guhumeka itabi.
Myrian Illiano, umucurizi wo muri uyu mujyi ubwo yaganiraga na AFP yavuze ko icyemezo cyafashwe kidakwiriye kuko kunywera itabi mu nzu ari byo bibi.
Yagize ati “Ndumva iki cyemezo gikabije. Njyewe numva kunywera itabi mu nzu arib wo waba ubangamye ariko ubikoze uri hanze ntacyo byaba bitwaye.”
Iri tegeko ni igice cya kabiri cy’amabwiriza yashyizweho mu 2021, aho hashyizweho amabwiriza yo kubuza abantu kunywa itabi mu ma pariki y’abana, mu modoka rusange no ku bibuga by’imikino byo hanze.
Kunywa itabi byari byarahagaritswe mu bice byose by’imijyi y’u Butaliyani kuva mu 2005 ndetse imijyi myinshi yashyizeho amategeko yayo yiyongera kuri ayo gusa ntabwo yubahirijwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!