Abayobozi bo muri aka gace batangaje ko buri kwezi uzajya kuhatura azajya ahabwa $770 bigakorwa mu myaka itatu kandi bakahatangira ibikorwa by’ubucuruzi biciriritse.
Umuyobozi w’ako gace Antonio Tedeschi, yabwiye CNN ko adashaka ko gakondo yabo isigara ari amatongo. Yagize ati "Turashaka ko iwacu hongera kubaho ntihabe amatongo”.
Tedeschi yakomeje avuga ko ubuyobozi buzatangira kwakira ubusabe bw’abashaka kuhatura tariki ya 16 Nzeri, ashishikariza abakiri bato ndetse n’abubatse bafite abana kubyitabira.
Iki cyemezo kandi kije nyuma y’uko bamwe mu bari batuye muri iyi midugudu bagendaga bayivamo bakajya gushakira ahandi imibereho.
Abazatura muri iyi midugudu kandi ngo bazahabwa ubufasha bwo gutangiza ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye bibyara inyungu kuko ngo ikigamijwe ari ukuzamura imibereho myiza y’abahatuye no kuzahura ubukungu bwaho bwarimo bukendera.
Abazahatura bazasabwa kuhatangiza utubari duto, restaurant, amaduka y’ubugeni, amasomero n’ubundi bucuruzi buciriritse.



















TANGA IGITEKEREZO