00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Abaturage bo mu mijyi 27 baburiwe ko bashobora kwicwa n’ubushyuhe nibatirinda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 10:01
Yasuwe :

Imijyi 27 yo mu Butaliyani yashyizwe ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gutanga umuburo, kubera ubushyuhe bukabije bushobora kwibasira abayituye.

Minisiteri y’Ubuzima y’u Butaliyani yashyize kuri uru rwego imijyi yose ikurikiranirwa hafi binyuze muri gahunda y’igihugu yo gukurikirana ubushyuhe, kuva i Trieste mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu kugera i Palermo ku kirwa cya Sicily. Ni ubwa mbere muri uyu mwaka imijyi yose 27 igeze ku rwego rwo hejuru rw’imbuzi icyarimwe.

Uru rwego rw’imbuzi rusobanura ko ubushyuhe bushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu wese, atari abageze mu zabukuru gusa cyangwa abafite indwara zidakira.

Abaturage n’abakerarugendo basabwe kwirinda kujya ku zuba mu masaha y’izuba ryinshi, kuguma ahantu hakonje igihe bishoboka no kunywa amazi menshi kugira ngo birinde ingaruka z’ubushyuhe.

Ubushyuhe bukabije bwatumye kandi ibikorwa bimwe na bimwe by’ubukerarugendo bishyirwa mu masaha ya mu gitondo kare cyangwa ku mugoroba. Izi mpinduka zireba abasura ahantu ndangamateka nka Colosseum na Pantheon i Roma, ndetse hashyizweho ahantu hihariye ho gufasha abantu bahuye n’ingaruka z’ubushyuhe.

Ibi bije nyuma y’uko mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi hamaze igihe hari ubushyuhe bukabije, ndetse hamwe bwageze kuri 40°C, bituma abayobozi batanga ubutumwa bwo kwirinda ingaruka zabwo ku buzima bw’abaturage.

Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ibihe nk’ibi bigenda birushaho kwiyongera no gukomera uko ihindagurika ry’ikirere rikomeza.

Abaturage bo mu mijyi 27 yo mu Butaliyani baburiwe ko bashobora kwicwa n’ubushyuhe nibatirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages