00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi: Umudepite yasabye ko RDC ihagarikirwa inkunga kugeza Tshisekedi avuye ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 February 2025 saa 09:29
Yasuwe :

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Busuwisi, Andreas Alfred Glarner, yasabye igihugu cye guhagarika inkunga kigenera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza Perezida Félix Tshisekedi avuye ku butegetsi.

Yatanze iki cyifuzo nyuma y’aho itsinda ry’abayobozi batandatu bo muri RDC riherutse kwitabira inama mpuzamahanga y’ubukungu mu Busuwisi yabereye mu mujyi wa Davos muri Mutarama 2025, ryishyuye hoteli yaho Amadolari ibihumbi 488,3.

Ikinyamakuru Weltwoche cyatangaje ko abayobozi bo muri RDC bacumbitse muri hoteli y’inyenyeri eshanu ya Quellenhof, bararamo amajoro atandatu kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 24 Mutarama 2025.

Depite Glarner yagaragaje ko aba bayobozi batari bakwiye gucumbika muri hoteli ihenze cyane nka Quellenhof, mu gihe abaturage bo mu gihugu cyabo bugarijwe n’inzara.

Yashingiye kuri iyi mpamvu, asaba ko inkunga u Busuwisi buha RDC ihagarara, kugeza ubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi ashinja gusesagura aya mafaranga buzaviraho.

Yagize ati “Mu gihe Abanye-Congo bari kwicwa n’inzara, abayobozi bo muri iki gihugu bari gucumbika muri Quellenhof Bad Ragaz ku mafaranga 440.000. Ashobora kuba yaravuye mu nkunga y’iterambere twabahaye (2023: miliyoni 34). Tugomba guhagarika inkunga kugeza ubwo iyi Leta inyereza imitungo izaba isimbuwe!”

Guverinoma y’u Busuwisi yahaye RDC inkunga ya miliyoni 40 z’amafaranga y’Amasuwisi (miliyoni 443,7 z’Amadolari) mu mwaka ushize. Iteganya kuyiha izindi miliyoni 43 z’Amasuwisi mu 2025.

Iyi ni hoteli itsinda ry'abayobozi bo muri RDC ryacumbitsemo mu Busuwisi
Depite Glarner yasabye u Busuwisi kuba buhagaritse inkunga buha RDC kugeza ubutegetsi bwa Tshisekedi buvuyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .