00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi ntibushaka ko abaturage babwo bazarenga miliyoni 10, buzabigenza gute?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2026 saa 10:26
Yasuwe :

Mu Busuwisi hagiye kuba amatora ya referandumu ku mushinga w’itegeko wo guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage muri iki gihugu, aho uteganya ko batagomba kuba barenze miliyoni 10 mu 2050.

Ni amatora azaba ku wa 14 Kamena 2026 hagamijwe guha abaturage uburenganzira bwo kugira uruhare mu ishyirwaho ry’uyu mushinga w’itegeko.

Ni umushinga ushyigikiwe n’ishyaka rya Swiss People’s Party, rigaragaza ko ari bumwe mu buryo bwo guhangana n’ibibazo birimo kubona aho gutura, serivisi z’ubuzima, ubucucike mu bwikorezi rusange n’ibindibikomeje kuba ingorabahizi.

Kugeza ubu u Busuwisi bufite abaturage miliyoni 9,1 barimo 27% b’abanyamahanga batuye muri iki gihugu. Ni mu gihe mu 2002 iki gihugu cyari gifite abaturage miliyoni 7,3.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni 9,5 guverinoma yahita itangira gushyiraho ingamba zikomeye zirimo kugabanya umubare w’abantu bahabwa ubuhungiro muri iki gihugu ndetse no gukuraho uburenganzira bwo kwimukana imiryango ku banyamahanga bakora muri iki gihugu.

Icyakora byaba bivuze ko amasezerano iki gihugu cyasinye arimo ay’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) yemerera ubwisanzure bw’abantu mu kuva mu bihugu bimwe bajya mu bindi yaba ashyizweho iherezo.

Abahanga mu by’ubukungu nabo bagaragaza ko gushyiraho iri tegeko byakwangiza umubano w’u Busuwisi n’ibindi bihugu byo mu Burayi nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi mu kigo cy’u Busuwisi gishinzwe ubucuruzi Economiesuisse, Rudolf Minsch.

Ati “EU iracyari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Busuwisi. Ni mu nyungu zacu kuguma dufutanye nayo umubano mwiza kandi unoze nabo.”

Iri tegeko riramutse ritowe u Busuwisi nicyo gihugu cya mbere cyaba kigiye kugira itegeko rigena umubare w’abaturage kigomba kugira.

Icyakora si cyo cyonyine cyaba kibigerageje kuko u Bushinwa nabwo bwigeze kugira itegeko nk’iri ryari rigamije kugabanya ubwiyongere bw’abaturage aho ryari ririmo no kubyara umwana umwe ku muryango umwe. Ubu iri tegeko ryakuweho.

U Busuwisi ntibushaka ko abaturage babwo bazarenga miliyoni 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages