00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye igitero ku ivuko rya Zelesky, hapfa 18

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2026 saa 08:23
Yasuwe :

Abantu nibura 18 baguye mu bitero by’indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu by’u Burusiya, byibasiye ibice bitandukanye bya Ukraine, birimo icyagabwe ku nzu y’iguriro iri i Kryvyi Rig, umujyi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akomokamo. Abandi barenga 120 bakomerekeye muri ibyo bitero byabaye ku wa Gatanu.

Guverineri w’Intara ya Dnipropetrovsk, Oleksandr Ganja, yatangaje ko drones zagabye igitero kuri iri guriro ryo mu mujyi wa Kryvyi Rig, zigatera inkongi y’umuriro mu maduka yari arimo, aho raporo ya mbere yavugaga ko abantu 14 bahise bapfa, abandi 121 bagakomereka.

Perezida Zelensky yamaganye icyo yise igitero “kigamije kubabaza abaturage kandi kidakwiye” cyibasiye inzu y’ubucuruzi isanzwe ikoreshwa n’abaturage muri Kryvyi Rig, umujyi uherereye hagati muri Ukraine akaba ari na wo avukamo.

Umuyobozi w’umujyi wa Kryvyi Rig, yavuze ko iryo guriro ariryo rinini kurusha andi muri uwo mujyi.

Zelensky yavuze ko igitero cyagabwe mu byiciro bibiri, aho drone za mbere zateye hanyuma nyuma y’igice cy’isaha hakaza ikindi gitero cyari kigambiriye no kwibasira abari batambaye. Yavuze ko ibitero nk’ibi bigomba gufatwa nk’ibikorwa by’iterabwoba kandi ko amahanga akwiye gushyira igitutu ku babigabye.

Uretse Kryvyi Rig, hari n’ikindi gitero cyabereye mu Ntara ya Mykolaiv, mu majyepfo ya Ukraine, aho abantu bane barimo abana batatu bishwe nyuma y’uko igisasu giteje inkongi y’umuriro mu iduka, farumasi ndetse n’ibiro by’iposita.

Perezida Zelensky yavuze kandi ko yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku bitero by’u Burusiya bikomeje ndetse n’umubare w’abaturage bakomeje kubigiramo uruhare.

Iyi nzu yarashwe iherereye mu Mujyi Zelensky akomokamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages