Umushinwakazi w’imyaka 60, yabyaye mu mwaka wa 2010 abakobwa babiri b’impanga yari atwitiye hanze y’inda ye abitewe n’uko umukobwa we w’imyaka 29 yari yahitanywe n’uburozi.
Abo bana bitwa Zhizhi na Huihui, ubu bakaba bafite imyaka itatu.
Uyu mugore yari yarahigiye kuba Umushinwakazi wa mbere ukuze ubyaye, akoresha ubu buryo bwo kudatwitira mu nda ye.
Ibitaro bya gisirikare by’ahitwa Heifei byemeye kumufasha mu mugambi we wo kubyarana n’umugabo we Wu Jingzhou kandi bitagaragaye ko atwite.
Sheng Hailin yafashe icyemezo cyo kongera kuba umubyeyi bitewe n’urupfu rw’umukobwa we afite imyaka 29, azize uburozi mu mwaka wa 2009.
Uyu mukecuru yatangaje ko we n’umugabo we bifuza ko aba bana babaho, bakabarinda irungu (abana bakaririnda ababyeyi).
Ubu uyu mubyeyi w’umukecuru agomba gukora cyane kugira ngo yite ku muryango we ukiri muto, nubwo yegereje ikiruhuko cy’izabukuru.Uyu mukecuru yabwiye ikinyamakuru The China Daily ati “N’aba bakobwa babiri natanze ibyo mfite byose.”
Mu Ugushyingo uyu mwaka leta y’u Bushinwa yatangaje ko umuryango wose ushobora kubyara abana babiri, igihe umubyeyi umwe akiri muto.
Ubu imiryango ibarirwa kuri miliyoni mu Bushinwa yatandukanye n’umwana wayo kuva politiki yo kubyara umwana umwe ku muryango yashyirwaho mu myaka ya 1970.



















TANGA IGITEKEREZO