Uyu mujyi kuri iki Cyumweru nibwo watangiye gupima abaturage miliyoni 14 bawutuye, mbere y’ibyumweru bine ngo habe imikino Olempike izabera i Beijing.
Gupima abaturage byategetswe nyuma y’uko habonetse abana n’abantu bakuru 20 banduye Covid-19, harimo babiri basanzwemo Omicron.
Ubuyobozi bwatangaje ko hari impungenge ko abanduye, baba baranduje abandi benshi.
Hashize iminsi u Bushinwa bufite intego yo kutagira ubwandu na buke bwa Covid-19 mu gihe bwitegura imikino olempike izatangira tariki 4 Gashyantare.
Tianjin ni umujyi uherereye mu birometero 115 uvuye i Beijing aho iyo mikino izabera, ndetse akenshi abaturage bo muri uwo mujyi bakorera ingendo za buri munsi i Beijing.
Hari utundi duce tw’u Bushinwa nka Xi’an na Yuzhou aho abaturage bari muri Guma mu rugo kubera ubwandu bwinshi.
Abantu babiri basanzwemo Omicron muri Tianjin barimo umwana w’imyaka 10 n’umugore w’imyaka 29.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!