Inama Nkuru y’ingabo z’u Bushinwa ni rwo rwego ruri hejuru y’izindi. Perezida warwo ni Umukuru w’Igihugu, akungirizwa na ba Visi Perezida babiri. Abandi bane barimo Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’ingabo baza inyuma.
Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko mbere y’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Bushinwa itangaza ku wa 24 Mutarama 2026 ko Gen Zhang ari gukorwaho iperereza, habanje kuba inama y’abofisiye bakuru b’igisirikare, baganira ku myitwarire ye.
Amwe mu makuru akomeye yahishuriwe muri iyi nama, nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje, ni uko uretse kwakira ruswa kugira ngo azamure abasirikare mu ntera, yanahaye Amerika amakuru tekiniki y’ingenzi ajyanye n’intwaro kirimbuzi z’u Bushinwa.
Bivugwa ko bimwe mu bimenyetso bishinja Gen Zhang byatanzwe na Gu Jun wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe gahunda za ‘nucléaire’, zaba iza gisivile n’iza gisirikare.
Hashize icyumweru Leta y’u Bushinwa itangaje ko iri gukora iperereza kuri Gu ku makosa akomeye yo kurenga ku mahame ngengamyitwarire y’ishyaka ry’Aba-Communistes riri ku butegetsi bw’iki gihugu n’amategeko y’igihugu muri rusange.
Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika, yatangaje ko iperereza kuri Gen Zhang rishimangira ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo butihanganira abarya ruswa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!