Ibi u Bushinwa bwabitangaje ubwo bagarukaga ku ruzinduko Perezida wa Taiwan Lai Ching-te yagiriye muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika ku wa 3 Gicurasi 2026.
U Bushinwa buvuga ko Taiwan ari agace kabwo ndetse bugashinja bugashinja gukoresha amayeri y’ubufatanye mu by’ubukungu n’ishoramari ngo kabone ubufasha bw’amafaranga.
Mu kwezi gushize, Taiwan yatangaje ko u Bushinwa bwahatiye ibihugu bitatu bikora ku nyanja y’u Buhinde, kutemerera indege ya Perezida Lai kunyura mu kirere cyabyo ngo yerekeze muri Eswatini aho yari kwitabira isabukuru y’imyaka 40 Umwami Mswatti III amaze ku ngoma.
Umuvugizi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yavuze ko Perezida Lai yagiye muri Eswatini rwihishwa, agaragaza ko ibyo bikorwa byamaganywe n’umuryango mpuzamahanga.
U Bushinwa busanga Taiwan idakwiye kugirana imikoranire n’ibindi bihugu kuko iyifata nk’agace kari mu byo igenzura ndetse bukunze kwerekana ko nta burenganzira ifite bwo kugirana imikoranire mu bya dipolomasi n’ibindi bihugu.
Busaba ibihugu byifuza gukorana na yo, kugirana amasezerano n’imikoranire n’u Bushinwa kuko ari agace kayo, gusa Eswatini yo ntibikozwa kuko ishyigikiye ubwigenge bwa Taiwan.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!