00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwemeye gutanga ubufasha kuri Philippines mu guhangana na coronavirus

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 16 March 2020 saa 09:40
Yasuwe :

U Bushinwa bwemeye gutanga inkunga y’ubufasha kuri Philippines mu guhangana na coronavirus ikomeje kwibasira abatuye Isi.

Kugeza kuri iki Cyumweru abantu 140 bari bamaze kwandura coronavirus muri Philippines mu gihe abagera kuri 11 bari bamaze gupfa.

Mu Bushinwa ari naho icyorezo cyaturutse, abandura bakomeje kugabanyuka dore ko kuri uyu wa Mbere handuye abantu bashya 16 gusa nabwo 12 ni abayivanye hanze nkuko CNN yabitangaje.

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa akaba n’umujyanama wa Guverinoma w’u Bushinwa, Wang Yi, n’umunyamabanga wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Philippine, Teodoro Locsin bemerenyije ko u Bushinwa buzakora ibishoboka byose mu gufasha Philippine guhanga na voronavirus.

Mubyo u Bushinwa buzatangamo inkunga, harimo ibikoresho byifashishwa mu buvuzi nk’ibyo bapimisha iki cyorezo, imyambaro y’ubwirinzi ndetse izabohereza n’abaganga b’inzobere.

Ku ruhande rwa Philippines, Locsin yavuze ko Philippine isanzwe yizera ko u Bushinwa buzabasha guhangana n’iki cyorezo kubera ko nk’igihugu giharanira inyungu z’abaturage, kibasha gufasha abaturage bacyo igihe cyose bari mu makuba, anashimira intambwe kimaze kugeraho mu kwirinda iki cyorezo.

Locsin yavuze ko Philippine izi neza ko u Bushinwa ari igihugu kinini kandi gifite ubushake bwo gufasha ibindi bihugu by’ibituranyi mu kugira ubuzima bwiza.

Locsin yongeyeho ko yizeye ko u Bushinwa buzabohereza abahanga mu buvuzi, cyane ko kuri ubu Philippines iri mu bihe bikomeye, ndetse na bimwe mu bikoresho byifashishwa mu buvuzi bikaba byarashize.

Mu gihe ibi bihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iki cyorezo, Wang yabwiye abaturage ba Philippine ko u Bushinwa nabwo buhanze amaso uburyo iki cyorezo kirimo gufata indi ntera mu gihugu cyabo, anabizeza gufatanya na bo mu kukirwanya nk’uko Philippine nayo itahwemye kubaba hafi.

Mu gihe iki cyorezo gikomeje kwibasira uduce twinshi ku Isi, Wang yavuze ko mu bushobiozi bwabo, Ubushinwa buzasangiza ubunararibonye bwayo mu gufasha ibindi bihugu guhangana n’iki cyorezo.

Kugeza kuri iki Cyumweru abantu 140 bari bamaze kwandura coronavirus muri Philippines mu gihe abagera kuri 11 bari bamaze gupfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages