00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwasubitse gahunda yo gucyura Abashinwa batatu bari mu isanzure

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 November 2025 saa 04:13
Yasuwe :

Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ubumenyi mu by’isanzure, CNSA, cyatangaje ko Abashinwa batatu bagiye mu isanzure bazagumayo andi mezi atandatu nyuma y’aho biketswe ko icyogajuru cyari kubacyura cyangiritse.

Chen Dong, Chen Zhongrui na Wang Jie bagiye mu isanzure muri Mata 2025. Byari biteganyijwe ko bacyurwa n’icyogajuru cya Shenzhou-20 kuri uyu wa 5 Ugushyingo ariko gahunda yasubitswe bitunguranye.

Mbere y’uko iyi gahunda isubikwa, Chen Dong yari yatangaje ko yamaze guha itsinda ribasimbura urufunguzo rwa sitasiyo y’u Bushinwa iri mu isanzure.

Dong yagize ati “Tugiye kugaruka ku Isi, ubu ndi gutanga urufunguzo nk’ikimenyetso cy’uko ntanze uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa kuri iyi sitasiyo y’u Bushinwa mu isanzure.”

Umuhango wo guhererekanya urufunguzo rwa sitasiyo y’u Bushinwa mu isanzure watambutse kuri televiziyo y’igihugu, CCTV.

Iki kigo cyatangaje ko cyasubitse iyi gahunda mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo, kandi ko cyatangiye gukora isesengura ku bibazo iki cyogajuru gishobora guteza, gusa nticyasobanuye igihe cyiteze kubonera igisubizo.

Muri Mata 2025, aba Bashinwa babanje kwerekwa itangazamakuru mbere yo kujya mu isanzure
Gahunda yo kubacyura yasubitswe kubera impungenge z'uko icyogajuru cyari kubacyura cyangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages