00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwashinje CIA ubushotoranyi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 7 May 2025 saa 11:21
Yasuwe :

U Bushinwa bwashinje Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) gukora ibikorwa by’ubushotoranyi, nyuma y’uko gisohoye amashusho ashishikariza abakozi ba Leta gutanga amakuru yerekeye abayobozi bakuru b’igihugu no gufasha CIA mu bikorwa by’ubutasi

Mu mashusho yasohowe na CIA ku wa 1 Gicurasi 2025, iki kigo cyasabaga ubufatanye ku Bashinwa barimo n’abayobozi, bafite amakuru ku bijyanye n’ubukungu, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.

CIA yabasezeranije ko izarinda imyirondoro y’abazemera kubaha ayo makuru ndetse ibaha n’uburyo bwo kuyohereza mu ibanga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yatangaje ko Amerika isanzwe ikoresha uburyo bwinshi mu kwiba amabanga y’ibindi bihugu, kwivanga mu miyoborere yabyo no kubigambanira.

Yagize ati “Amerika ntishinja gusa u Bushinwa ibinyoma, ahubwo inashaka gushuka Abashinwa, kugira ngo babe intasi zayo”.

Yakomeje avuga ko u Bushinwa buzafata ingamba zose zikwiye mu kurwanya ibikorwa by’ubutasi n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano biva mu mahanga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yashinje CIA gukora ibikorwa by’ubushotoranyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .