Mu mashusho yasohowe na CIA ku wa 1 Gicurasi 2025, iki kigo cyasabaga ubufatanye ku Bashinwa barimo n’abayobozi, bafite amakuru ku bijyanye n’ubukungu, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.
CIA yabasezeranije ko izarinda imyirondoro y’abazemera kubaha ayo makuru ndetse ibaha n’uburyo bwo kuyohereza mu ibanga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yatangaje ko Amerika isanzwe ikoresha uburyo bwinshi mu kwiba amabanga y’ibindi bihugu, kwivanga mu miyoborere yabyo no kubigambanira.
Yagize ati “Amerika ntishinja gusa u Bushinwa ibinyoma, ahubwo inashaka gushuka Abashinwa, kugira ngo babe intasi zayo”.
Yakomeje avuga ko u Bushinwa buzafata ingamba zose zikwiye mu kurwanya ibikorwa by’ubutasi n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano biva mu mahanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!