Ku wa 15 Nyakanga 2025, umuvugizi w’iyi Minisiteri, Lin Jian, yavuze ko iyo misoro Amerika ishaka gushyiraho itemewe n’amategeko ndetse ko intambara itarangangizwa no kuzamura imisoro.
Yagize ati “Nta ntsinzi mu ntambara y’imisoro, ibiganiro no kumvikana ni yo nzira yonyine.”
Ibi bije bikurikira umushinga w’itegeko watanzwe na senateri Lindsey Graham ukubiyemo guha ububasha Perezida wa Amerika Donald Trump, bwo gushyiraho imisoro igera kuri 500% ku bihugu bigirana ubuhahirane n’u Burusiya hagamijwe kubuca intege mu bukungu.
Uyu mushinga uramutse wemejwe byagira ingaruka kuri bimwe mu bihugu bikomeye nk’u Bushinwa, u Buhinde, na Brésil.
Ni mu gihe kandi ku wa 14 Nyakanga 2025 Trump yari yagaragaje kutishimira uburyo u Burusiya nta mbaraga buri gushyira mu kurangiza intambara muri Ukraine, avuga ko agiye gushyiraho imisoro ya 100% ku bihugu bigirana ubuhahirane n’u Burusiya, mu gihe amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya atagerwaho mu minsi 50.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!