Ku wa mbere tariki 30 Ukuboza 2024, Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko yinjiriwe n’abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) bakomoka mu Bushinwa.
Leta y’u Bushinwa yabyamaganiye kure, ivuga ko ari urwitwazo rw’Amerika kugira ngo iharabike iki gihugu ku mpamvu za politiki no gusakaza ibinyoma.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Mao Ning yavuze ko ibi ibirego bidafite shingiro dore ko nta bimenyetso bihari.
Ati “U Bushinwa bwagaragaje ko budashyigikiye ibitero ibyo aribyo byose by’ikoranabuhanga, ndetse tunarwanya birushijeho ikwirakwizwa ry’ibihuha biharabika u Bushinwa kubera impamvu za politike.”
Ibi bikurikiye raporo iheruka gushyirwa hanze ivuga ku itsinda ry’Abashinwa ry’abajura mu by’ikoranabuhanga ryitwa Salt Typhoon, ryinjiriye imiyoboro y’itumanaho ya Amerika, rishobora kugera ku biganiro by’amajwi n’ubutumwa bugufi bw’abayobozi ba Amerika barimo uheruka gutsindira kuyobora iki gihugu, Donald Trump ndetse n’abandi.
![](local/cache-vignettes/L1000xH562/677513b285f540076e11786d-e295b.jpg?1735798431)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!