Byaturutse ku busabe bwa Perezida Xi Jinping nyuma yo kubona ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze batakaza umwanya munini mu nama na raporo nyinshi basabwa n’inzego zibakuriye, umwanya wo gukora ibiteza imbere abaturage ukaba muke.
South China Morning Post yatangaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze mu Bushinwa bakunze kubangamirwa n’ababakuriye bakunze kubasaba raporo nyinshi cyangwa basagwa kwitabira inama za buri kanya, bikabavuna cyane.
Uku kubura umwanya wo kwita ku baturage neza, Guverinoma y’u Bushinwa ibona ko bibangamira gahunda Perezida Xi ashyize imbere zirimo kurwanya ruswa no guteza imbere ubukungu.
Kuri ubu, inama zizajya zikorwa ni iz’ingenzi, raporo zigabanywe hasigare iz’ingenzi kandi zitari iza buri munsi cyangwa buri cyumweru n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!