00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwaburiye u Buyapani bushaka kwivanga mu kibazo cya Taiwan

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 24 November 2025 saa 02:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, yatangaje ko u Buyapani bwarengereye buvuga ko buzafasha Taiwan mu bijyanye n’igisirikare igihe iki kirwa cyaba gitewe.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Sanae Takaichi aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu ko umutekano muke wa Taiwan ari n’umutekano muke w’u Buyapani ku buryo bushobora no gutabara mu gihe icyo kirwa cyaba gitewe.

Ni amagambo yababaje u Bushinwa bikomeye ku buryo bwahise butangira no kubuza abaturage babwo kujya mu Buyapani igihe hakiri umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Si ibyo gusa u Bushinwa bwandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, bumubwira ko ibyo u Buyapani bwakoze ari kwica amategeko mpuzamahanga ndetse na dipolomasi.

Buvuga ko u Buyapani niburamuka bufashije Taiwan bizafatwa nko kubushotora na bwo bwemerewe gukoresha igisirikare mu rwego rwo kwirwanaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yavuze ko ibyo u Buyapani bwakoze ari kurenga umurongo utukura.

Ati “Biratangaje kubona abayobozi b’u Buyapani batanga ubutumwa bupfuye bw’uko bazivanga mu kibazo cya Taiwan, bakavuga ibintu batakavuze ndetse bakarenga umurongo utukura batakabaye barenga.”

Uyu muyobozi avuga ko u Buyapani nibushyira mu bikorwa ibyo bwavuze u Bushinwa na bwo buzagira icyo bubikoraho.

U Bushinwa bufata ikirwa cya Taiwan nk’icyabwo, mu gihe Abanya-Taiwan bo bizera ko ari igihugu cyigenga.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bushinwa, Wang Yi, yavuze ko u Buyapani bwarenze umurongo utukura bwivanga mu kibazo cy'u Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages